Mfite igitekerezo nifuza kugeza kuri President wa Republika H.E. Paul Kagame @PaulKagame Nkumugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Ntabwo ari ibanga, Abanyarwanda benshi bakunda inzego z’umutekano ari nako abenshi bifuza kuba bazijyamo gusa hari ingingo ikunze kubitambika ijyanye n’imyaka yo kuba umuntu yajya mu ngabo z’u Rwanda. Icyifuzo cyanjye nuko Iteka rya Prezida N° 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda yavugururwa na His Excellency nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Umutwe wa kabiri muri iri teka mu ngingo ya Gatunu (Ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu murimo wa gisirikare) Igika cya 2 havuga ko umuntu agomba kuba afite nibura imyaka (18) y’amavuko. Ntabwo ugaragaza iyo agomba kuba atarengeje. Mu matangazo asaba abantu kujya mu ngabo cyangwa Police bakunze kuvuga ko abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw'abasirikare bato bagomba kuba batarengeje imyaka 21 cyangwa 23. Abifuza kujyamo Ku rwego rwa ba officers imyaka 25 bize kaminuza, hanyuma 27 kubafite ubumenyi bwihariye (specialists) Muri bwabwisanzure duhabwa n’Itegeko Nshinga ndetse na leta muri rusange, mfashe uyu mwanya ngo nsabe ko iyi ngingo yavugururwa hakavuga ngo; “Kugirango wemererwe kuba umusirikare ugomba kuba ufite nibura imyaka (18) y’amavuko ariko itarenze (35)cyeretsa Umugaba w’Ikirenga w’ingabo abiteganyije ukundi. Nkuko tubizi igisirikare cyangwa igipolisi cy’u Rwanda bikora kinyamwuga ntabwo abantu bakijya mu ngabo na Police bagiye kurwana ahubwo bakora imirimo itandukanye iteza imbere Abanyarwanda n’abanyafrika muri rusange. Umuntu ufite imyaka 18-35 mu Rwanda afatwa nku rubyiruko. Ndumva biramutse bihinduwe hari umubare munini w’abanyarwanda bazitiwe n’imyaka bahita bajya mu mirimo ya gisirikare cyangwa Police by’u Rwanda. Mugire amahoro ✊🏿
@dr_dash250 @PaulKagame Petition on this Point @dr_dash250. I beg🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
@dr_dash250 @PrincessNdabaga @PaulKagame Byibura hagati y'imyaka 18 na 30 byaba ari byiza kuko urengeje 31-35 aba yatangiye gusaza no gufatwa n'ibyisi umutima uri ahandi.
@dr_dash250 @PaulKagame Kabisa rwose unvugiye icyifuzo rwose,nanjye nuko mbyumva
@dr_dash250 @PaulKagame Igitekerezo ni cyiza ariko ejo bundi muri Rwanda day honorable Minister @jnabdallah yavuze ko urubyiruko rugarukira kuri 30. Ubwo rero byashoboka ko hari amakuru tudafite. Gusa umusirikare wa 35 aribwo akigiyemo ntabwo byaba ari waneh ku bwanjye. Ahubwo yajya mu Nkeragutabara
@dr_dash250 @PaulKagame Njye ahubwo nifuzaga gusaba ko umuntu agifite imbaraga ya joining forces nkuko kujya ku kazi utaragera muri passion uba ukemerewe..