Ubwo yasuraga ibikorwa biri muri @HuyeDistrict biri kugira uruhare mu guhanga imirimo hibandwa k’urubyiruko, Minisitiri @BayisengeJn yageze mu ruganda rwa GreenCare Rwanda rutunganya ifumbire y’imborera hifashishijwe imyanda, iyo fumbire ikaba iri kwifashishwa n’abahinzi. 1/4
Alain Christian RUZINDANA watangije uru ruganda afatanyije na bagenzi be ni umwe mu rubyiruko rwahawe igihembo cya Miliyoni 25 Frw mu marushanwa ya @YouthConnekt Award 2022. Yeretse Minisitiri uburyo ayo mafaranga yatumye yongera umubare w’abakozi, akagura n’imashini zigezweho.
Minisitiri Bayisenge yasuye kandi ikigo gishinzwe guteza imbere umurimo mu rubyiruko, ahasanga urubyiruko ruri gushakisha amahirwe y’umurimo. Kuva 2019 kugeza ubu abagera ku 2,300 bamaze gukoresha aya mahirwe y’ikoranabuhanga bashaka akazi, kandi abenshi muri bo barakabonye. 3/4